Jump to content

User:TUYISINGIZE

From Wikipedia, the free encyclopedia

UMWANDIKO NYANGUFI NA BAKURU BE IGICE CYA 1 Umugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b’abahungu, uwipfura yarageze nko mukigero cy’imyaka icumi. Umwuga w’uwo mugabo wari kwasa inkwi akazigurisha udufaranaga two kumutunga we n’abiwe bose, barabakene cyane bagahora bafite umutima uhagaze kuko batashoboraga kubona igitunga abo bana uko ari barindwi kandi nta numwe wari ugejeje igihe cyo kwirwanaho. Icyarushagaho kubatera agahinda, nuko uwo mwaana wabo w’umuhererezi yahoraga abatera impungenge, ntagire ikintu kimushimisha agahora yigunze kandi ntavuge. Iyo yakoraga igikorwa cyiza giturutse ku Mutima mwiza yari yarivukaniye, we yibwiraga ko akoze ikintu kidatunganye. yari mugufi cyane kuburyo yavutse areshya n’urutoki rw’igikumwe maze bakurizaho ku mwita nyangufi.

Uwo mwana bari baramwishyize mu mutwe bose ikibi cyose gikozwe muri urwo rugo akaba ariwe kitirirwa nyamara ariko niwe warushaga bakurube ubwenge n’ubwitonzi ndetse no guteganaya, ntiyarashamadutse, yavugaga make ariko akumva menshi. Bukeye amapfa aratera inzara irabiyogoza rwose muri icyo gihugu, murumva namwe umuntu wari ufite abana barindwi ko yari akomerewe cyane. Kubahahira ntibyari bimworoheye ariko akomeza kugerageza agezaho abura ibibahaza kubera igiciro cyari cyazamutse muri icyo gihe, bitewe n’inzara yari yaraje ari kirimbuzi. Umugabo amaze gushoberwa yigira inama yo guta abo bana mu ishyamba. Inama amaze kuyuzuza ntiyayihisha umugore we ahubwo ayihisha abana be, mu ijoro araye ari bujye guta abo bana muri rya shyamba, umugabo akangura umugore we kugirango amugire inama yari yungutse ku kibazo bari bamaze iminsi bibazacyerekeye uko bakwiye gutunga abo bana. Ubwo ariko abana bari baryamye kare, umugore amaze gukanguka, umugabo amubwirana agahinda kanini ati” umva rero mugore wanjye, urabona neza ko tutagishoboye gutunga bariya bana, none niyemeje ko ejo nzajaya kubata muri ryashyamba njya nasamo inkwibazagenda baribwe n’inyamaswa hekugirango nzabone inzara ibanyicira mu maso ibyo biztworohera cyane kuko mugihe bazaba bahugiye mu guhambira inkwi tuzabihisgha maze tugahindukira batatureba.” Ntimuyobewe rero impuhwe z’ababyeyi umugore yamaze kumva ayo magambo maze akubitwa n’inkuba maze asubiza umugabo we ati”ubwose ibyo uvuze ni ibikuvuye ku Mutima?cyangwa se hari ukunda wabaye? Ntanisoni biguteye? Ibyo bisubize aho ubikuye,wowe se ko uri mukuru hari aho wabibonye?niwowe ugiye kuzaba nyamuhamba babona”?. Umugabo he kugirango yumve neza igisubizo cya kibyeyi umugore amuhaye,atangira ku mutwama avuga ati”umva nawe ubwenge bw’abagore! Ubwose abo bana urabona tuzabatungisha iki?njyewe ntakundi, natekereje byarangiye, ndetse byuka witegure nawe kuko tujyana singiye kuzabona abana banjye bapfa urwagashinyaguro”. Umugabo akomeza kumvsha umugore we ko badashobora kubona icyatunga abo bana,ariko biba ibyubusa. Umugore yari umutindi nyakujya, ariko umutima we wakibyeyi ntutume yemera kwijugunyira ibibondo. Umugore akomeza kwiyumvira atekereza ukuntu inzara izamwicira abana mu maso,atekereje agahinda bizamutera, nawe yemera igitekerezo cy’umugabo we. Nuko ajya kuryama ariko amarira amuzenaga mu maso, ubwoariko nyangufi ibyo ababyeyi be bari barimo yari yabimenye kare. Yari umwana uzi ubwenge butanagaje kandi ntiyagiraga ikintu nakimwe kimutera ubwoba. Ymaze kumvira kuburiri bwe ibyo se avugana na nyina, abuka buhoro maze ajaya munsi y’intebe se yakundaga kwicara ho kugirango ashobore kumva ibyo bavuga, yamaze kubyumva neza asubira ku buriri ariko ntiyarushya agoheka ahubwo arara atekereza uko agomba kubigenza kugirango we nabakuru be bazashobore kwikura muri iryo shyama. Mumuseso wakare abyuka ajaya ku nkombe y’umugezi wari hafi y’iwabo atoragura utubuye twera atwuzuza umufuka we maze agaruka I muhira. Ntibyatinze buba buracyeye neza nuko wamugabo abyutsa umugore we n’abana ariko akaba yanogeje umugambi wo kubabwira ko noneho bari bumuhaerekeze bajyana kumutwaza inkwi mu ishyamaba. Nuko arabyuka nabo barabyuka arababwira ati”uyu munsi muramperekeza na nyoko, kugirango mu ntwaze inkwi. Umwe arazana izo ashoboye hanyuama tuzishyire hamwe hanyuma tuzigurishe amafaranga,noneho ahari yaba menshi tukayahahisha ibidutunga nibura icyumweru. Abana babyunvise bishimira kujya kureba aho hantu hakure barikumwe n’ababyeyi babo, nuko baherako baboneza iy’I shyamba ariko Nyangufi yirinda kugira icyo abwira bakuru be mubyo yari yumvise.